Umukinnyi w’Umunyarwanda wakinaga umukino wo gusiganwa ku maguru wamenyekanye nka Rubayita Sirage yitabye Imana azize amakimbirane yagiranye n’undi mukinnyi wo muri Kenya bapfuye umugore.
Rubayita ni umwe mu bakinnyi bari basanzwe bazwi mu Rwanda aho mu masiganwa yaherukaga kugaragaramo harimo Huye Half Marathon yakinwe mu 2020 akaba uwa gatatu ubwo yakiniraga Ikipe ya NAS (New Athletic Stars).
Ikinyamakuru Standard Kenya cyatangaje ko uyu mukinnyi yapfuye nyuma y’amakimbirane yagiranye n’undi w’Umunya-Kenya ku wa Kane w’icyumweru gishize.
Ihangana ry’aba bakinnyi bombi ryaturutse ku kuba barapfaga umugore maze Rubayita ahasiga ubuzima ku mugoroba wo ku wa Gatanu.
Ubuyobozi bwo mu Mujyi wa Iten muri Kenya bwemeje ko uyu mukinnyi witabye Imana ari Rubayita Sirage w’imyaka 34.
Yakinaga intera zitandukanye zirimo gusiganwa metero 5000 n’ibihumbi 10.