Umuhanzikazi Tiwa Savage ukomoka mu gihugu cya Nigeria yaraye ataramiye i Kigali muri BK Arena mu gitaramo gisoza iserukiramuco rya ‘Giants of Africa’ ryari rimaze icyumweru ribera mu Rwanda.
Uyu muhanzikazi, Savage, ari ku rubyiniro yahishuye ko yatangajwe n’ubwiza yasanganye abakobwa b’Abanyarwandakazi yishimira kuba atarazanye n’umukunzi we.
Ati “Mbere na mbere ndishimye cyane kuba ntazanye umukunzi wanjye kuko abakobwa bo mu Rwanda muteye neza cyane.”

Ni amagambo yatangaje ageze ku rubyiniro nyuma yo kuririmba zimwe mu ndirimbo ze.
- Advertisement -