Umukozi wa RBA wari umushoferi kuri Radiyo Rusizi yaguye mu mpanuka yabaye kuri iki Cyumweru mu masaha ya mu gitondo hamwe n’umukobwa utaramenyekana umwirondoro we bazize impanuka y’imodoka yarenze umuhanda abandi batatu bagakomereka bikabije.
Ni impanuka yabereye mu murenge wa Kamembe, akagari ka Kamurera, umudugudu wa Kamuhirwa tariki ya 20 Kanama 2023.
Iyi modoka yakoze impanuka niyo mu bwoko bwa Mahindra Scorpio ifite pulake RAC 576R.
Ni amakuru yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superitendenti Karekezi Twizere Bonaventure.
Yagize ati “Nibyo koko impanuka yahitanye babiri barimo umushoferi n’umukobwa bikekwa ko ari mu kigero cy’imyaka 20 utaramenyekana imyirondoro.”
Yakomeje avuga ko abandi batatu bakomeretse bahise bajyanwa mu bitaro bya Gihundwe kwitabwaho mu gihe iperereza rigikomeje ku cyaba cyateje iyi mpanuka.
Imana ibakire mu bayo!