Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rwatangaje ko abantu bane batawe muri yombi barimo Twizerimana David ufite YouTube ya Smart Guys TV na Smart Nation TV hamwe na bagenzi be batatu.
RIB ivuga ko “bakurikiranyweho gukinisha abana filime z’urukozasoni no kuzikwirakwiza bifashishije imbuga nkoranyambaga nka YouTube.”
Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo za RIB za Kacyiru, Kimironko, Kimihurura na Remera mu gihe dosiye zabo zirimo gutunganywa kugira ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.
RIB ikomeza ivuga ko itazihanganira umuntu wese ukoresha umwana ibikorwa by’urukozasoni n’ibindi bishora abana mu ngeso mbi zibangiriza ejo hazaza habo, yaba akoresha imbuga nkoranyambaga cyangwa ubundi buryo ubwo ari bwo bwose.
Igihe baba bahamwe n’icyaha bafungwa imyaka itanu n’ihazabu ingana na miliyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda.