Umuhanzi The Ben yahishuye ko umubyeyi we yageragejwe na Sekibi mu minsi ye ya nyuma akishora mu bintu bibi abitewe no kwiheba.
Ni amwe mu magambo The Ben yavuze mu muhango wo guherekeza bwa nyuma Mbonimpa John wari Se we, hamwe n’umuraperi Green P, wabaye kuri uyu watatu tariki 23 Kanama 2023 i Rusororo.
The Ben mu kiniga n’agahinda kenshi yahishuye ko Se yaranzwe no gusabana no guca bugufi ariko agaragaza uruhare rwe mu buhanzi bwe atirengangije uburyo Satani yamugerageje mu minsi ye ya nyuma.

Yagize ati “Umutima we turawuzi… Satani yaramugerageje mu bihe bya nyuma. Yabuze abavandimwe be bose agira agahinda akora ibintu bibi kubera kwiheba.”
Uyu muhanzi uteruye neza ngo avuge uko Se yageragejwe yongeye ko uyu mubyeyi we yagiye mu ijuru kuko yagize igihe cyo kwiyegereza Imana.
Bivugwa ko nyakwigendera mu minsi ye ya nyuma yaranzwe no kuyoborwa n’inzoga nyinshi ku buryo yagiye agirana ibihe bitari byiza n’abo mu muryango we.
Se wa The Ben yitabye Imana afite imyaka 65 mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki 18 Kanama 2023.