Date:

Share:

Musanze: Haravugwa abagore ‘batera kaci’

Related Articles

Mu karere ka Musanze haravugwa abagore bitwikira ijoro bakambura abaturage utwabo ku ngufu, ibyo bamwe bakunze kwita ‘gutera kaci’.

Ni imyitwarire mibi yagarutsweho n’Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Musanze, Madamu Nyiramugisha Denise, aho yanenze abagore basigaye batangira abaturage bakambura.

Ibi yabitangaje mu nteko y’abaturage yabereye mu Murenge wa Musanze, Aagari ka Cyabagarura, nyuma yuko umukuru w’Umudugudu wa Kanyabirayi agaragaje icyo kibazo ko hari abagore basigaye batera kaci muri uyu mudugudu, aho yashize mu majwi umugore witwa Mutoni.

Rubavu: Kuvuga no gukoresha izina ‘Abuzukuru ba shitani’ ntibyemewe

Nyuma yo kumva ubuhamya bw’abantu benshi bavuga ko abagore basigaye batera kaci, Madamu Nyiramugisha yavuze ko ababajwe n’imyitwarire nk’iyo itagakwiye kuranga ba mutima w’urugo.

Yagize ati “Ikimbabaje cyane ni uko nasanze mu bibazo byakagombye gukemurwa n’abagore ahubwo biri guterwa n’abagore. Muri Kanyabirayi ngo abatera kaci ni abagore? Ibyo bintu mwabyumvise? None se birashimishije mu murenge wa Musanze? Gutera kaci ni ikibazo noneho kuba iterwa n’umugore…Buriya umudamu afite imbaraga zo gutanga ubuzima akongera akajya no kwambura ubuzima? Ibyo bintu murumva ukuntu bihabanye? Umugore utanga ubuzima akongera akajya kwambura ubuzima kubera telefoni?”

Abagore bari bitabiriye iyo nteko y’abaturage barimo Twiringiyamana Alice bavuga ko iyo myitwarire idakwiye.

Yagize ati “Abagore batera kaci ni iteranyuma dufite ariko kandi ni ingaruka z’uburere bukeya baba bafite, aho usanga n’ababyeyi babo batabaganiriza buri wese yitaye ku bye. Njye nabagira inama yo kureka izo ngeso mbi kuko zitabereye abari b’u Rwanda.”

Bivugwa ko hari n’ubundi buryo abagore basigaye bakoresha mu kwambura abagabo utwabo bakoresheje amabandi, aho babashuka ngo babakunze bakabajyana mu cyumba cy’ibanga.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles