Perezida Paul Kagame yijeje urubyiruko rwamusabye ko havanwaho imbogamizi zo kuba abafite ubugufi bashaka kwinjira mu gisirikari (RDF) badahabwa amahirwe avuga ko agiye kubikurikirana.
Perezida Kagame yabigarutseho nyuma y’ijambo yagejeje ku rubyiruko rwasozaga Itorero Indangamirwa Icyiciro cya 13 ryasorezwaga mu karere ka Burera i Nkumba.
Umwe mu rubyiruko yagaragarije Perezida Kagame ko hari abashaka kwinjira muri RDF ariko bakagorwa n’ikibazo cy’ubugufi.
Asubiza uyu musore wari umubajije iki kibazo, Perezida Kagame yemeje ko nta mbogamizi we arabona zatuma umuntu mugufi atinjira mu gisirikari igihe abifitiye ubushake.

Yagize ati “Nta mbogamizi ndabona zabuza umuntu mugufi kwinjira mu gisirikari. Icyo kibazo turakigukemurira. Ntabwo wakwikorera imbunda ikuruta ariko hari ingufi wakoresha. Hari abo njya mbona bagorwa no kwinjira mu modoka z’intambara bakananirwa kwigonda ngo binjiremo.”
Mu bindi urubyiruko rwabajije Perezida Kagame n’ibanga yakoresheje ubwo yari ayoboye urugamba rwo kubohora igihugu maze asubiza mu magambo make ko byose ari ubushake.
Ati “Ni ubushake gusa, nta bupfumu burimo cyangwa amasengesho, uwabishatse wese yabigeraho.”
Itorero Indangamirwa ryari ryitabiriwe n’urubyiruko 412 rurimo abasoje amashuri yisumbuye n’abaturutse mu mahanga.