Date:

Share:

Uganda yaciye caguwa

Related Articles

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yaciye imyenda ya caguwa mu gihugu avuga ko izitira iterambere ry’inganda z’imyenda kandi ko iyo myenda yambawe n’abantu bo mu burengerazuba bw’isi bitabye Imana.

Nk’uko bimeze mu bihugu hafi ya byose by’Afurika, Uganda yatumizaga imyenda myinshi ya caguwa, abantu bamwe bahitamo kubera ko ihendutse. Ariko abakora imyenda mu gihugu, binubira ko imyenda ishaje yuzuye ku masoko, bigatuma ubushobozi bw’inganda za Uganda bwo gukora imyenda, bugabanuka.

Museveni uyu munsi kuwa gatanu yagize ati “Ni iy’abantu bapfuye. Iy’umuzungu apfuye, bakusanya imyenda ye kandi bakayohereza muri Afurika.”

Nibura 70  ku ijana by’imyenda ihabwa imiryango itanga imfashanyo mu Burayi n’Amerika birangira igeze ku mugabane w’Afurika nk’uko umuryango ufasha wo mu Bwongereza, Oxfam, ubivuga.

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, dukesha iyi nkuru, ntabwo byabashije guhita bimenya ikigereranyo cy’imyenda yatanzwe nk’imfashanyo yaturutse ku bantu bitabye Imana.

Perezida Museveni, ari mu mujyi wa Mbale, ashyira ibuye rya mbere ahazubakwa inganda icyenda hazwi nka Sino-Uganda Mbale Industrial Park, yagize ati: “Dufite abantu hano bakora imyenda mishya, ariko ntibashobora kwinjira ku isoko”.

Umuryango w’Afurika y’uburasirazuba, Uganda nayo irimo, wemeranyijwe mu mwaka wa 2016 guca caguwa bitarenze 2019.

Kugeza ubu u Rwanda ni cyo gihugu cyonyine cyabyubahirije.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles