Perezida Paul Kagame yihanangirije udutsiko dushingiye ku kuvangura abantu turi mu karere ka Musanze avuga ko ababirimo nibatabihagarika mu gihe cya vuba “bahura n’ibyago”.
Ibi yabitangaje nyuma y’aho yitabiriye inama yamuhuje n’abavuga rikijyana mu Ntara y’Amajyaruguru n’uturere twa Nyabihu, Rubavu na Rutsiro tw’Iburengerazuba. Bose hamwe barenga 700.

Muri iyi nama, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimonyi mu Karere ka Musanze, Mukamana Gaudence, yabwiye Perezida Kagame ko mu murenge ayobora harimo ibimina byarushije imbaraga ubuyobozi.
Ati “Hagiye hagaragara ibimina by’Abagarura, by’Abakonya n’utundi dutsiko. Mfite ipfunwe kuko mu murenge [nyobora] harimo udutsiko 20. Bashyizeho amategeko ku buryo bagera igihe badufatana ibyemezo.”
Yatanze ingero z’udutsiko twitwa Abadogo n’Abateme, anavuga ko mu Karere ka Burera bahana imbibi, harimo n’ikibazo cy’Abakiga n’Abarera bituma abantu bahora bahanganye.
Perezida Kagame yamwijeje ko bigomba guhagarara vuba.
Yagize ati “Nibidahagarara vuba na bwangu, baraza kugira ibyago. Ikimina gishingiye ku kurobanura abantu bamwe ku bandi, nta mwanya gifite muri twe.”
Mu bindi Perezida Kagame yagarutseho n’iterambere yishimiye rikomeje kuzamuka muri Musanze aho yavuze ko byose biva mu gukora.
Ati “Ni ko abantu bazima bakora.”
Yagarutse ku bihe bitandukanye igihugu cyanyuzemo birimo icyorezo cya Covid-19, avuga ko hari aho ubukungu bwazamutse ndetse burenga uko byari bimeze iki cyorezo kitaraza.
Perezida Kagame yasubije ‘abafite ubugufi’ bashaka kwinjira muri RDF