Date:

Share:

Rubavu: Kuvuga no gukoresha izina ‘Abuzukuru ba shitani’ ntibyemewe

Related Articles

Polisi y’Igihugu hamwe n’ubuyobozi bw’ Akarere ka Rubavu basabye abanyarwanda guca ukubiri n’imvugo ‘Abuzukuru ba shitani’ ikoreshwa n’agatsiko k’insoresore zijandika mu bikorwa by’urugomo.

Izi nsoresore ziganjemo n’abana bato bakunze kuvugwa mu mujyi wa Rubavu cyane cyane mu mirenge ya Rubavu na Gisenyi ko bahohotera abaturage.

Mu kiganiro umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Mucyo Rukundo,  yagiranye n’itangazamakuru tariki ya 10 Gashyantare 2023 yavuze ko gukomeza gukoresha izina ‘Abuzukuru ba Shitani’ biha imbaraga abaryiyitirira.

Yagize ati “Ubutumwa dutanga ku bantu bakunda gukoresha izina ‘Abuzukuru ba Shitani’ nuko nta bana b’abanyarwanda baba abuzukuru ba shitani, ntabwo bibaho kandi ntibizigera bibaho. Ni abanyarugomo cyangwa se  abana batarezwe neza tugomba kugenda tuvugurura [tugorora] ariko nta mwana w’umunyarwanda ndetse n’umunyamahanga w’umwuzukuru wa shitani.”

CIP Mucyo yakomeje agira ati “Umuntu rero ukoresheje  iryo zina nawe  aba asa naho  ashyigikiye ubujura.”

Ni ikibazo kandi akarere ka Rubavu kavuga ko kigenda gikemuka ariko abaturage bagasabwa kwirinda iyi mvugo cyane ko iteza umurindi ku bayikoresha mu rwego rw’igitinyiro.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu, Bwana Nzabonimpa Deogratias, nawe wari muri iki kiganiro we avuga ko iyi mvugo idakwiye gukomeza kugaruka mu matwi y’Abanyarwanda.

Yagize ati “Habaye hariho abuzukuru ba Shitani byaba bisobanuye ko natwe ababyeyi tubyara aba bana turi ba shitani, ntabwo iyi mvugo ikwiriye gukomeza gukoreshwa. Ni abana nk’abandi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe ubukungu, Bwana Nzabonimpa Deogratias, nawe yari mu kiganiro n’itangazamakuru

Mu minsi ishize nibwo akarere ka Rubavu kasabye na none abakora umwuga w’ubushumba kwibaruza bagahabwa amakarita abaranga mu rwego rwo gukumira umutekano muke bateza.

Rubavu: Abashumba batangiye guhabwa amakarita y’akazi

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles