Felix Tshisekedi yongeye kumvikana ashinja u Rwanda kuba mu ‘mbaraga zijimye’ ziteza umutekano muke muri Congo zigamije gusahura umutungo kamere w’igihugu cye.
Ibi yabivugiye mu gihugu cya Afurika y’Epfo aho yizezaga abashoramari kuza mu gihugu cye.
Yagize ati “DRC ni igihugu gifite ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro menshi [ariko] nta nyungu kibona mu butunzi bwayo cyane cyane kubera umutekano muke utezwa n’ibihugu birimo u Rwanda rwihishe inyuma ya M23.”
Ni ijambo yavuze mu bikorwa by’inama mpuzamahanga y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya Indaba 2023 yaberaga muri Afurika y’Epfo.

Perezida Paul Kagame mu muhango wo kurahira kw’abayobozi bashya tariki ya 30 Ugushyingo 2022 yemeje ko u Rwanda nta bikorwa by’ujura rujyamo.
Avuga ku birego bishyirwa ku Rwanda ko rusahura amabuye y’agaciro muri Congo yavuze ko aho u Rwanda rugeze uyu munsi ari umusaruro w’ibyo abanyarwanda bakora ndetse yemeza ko nta kindi gihugu gikoresha inkunga neza no kiyibyaza umusaruro nk’u Rwanda.
Ati “Ntabwo turi abajura, dukosha ibyo dufite n’ibyo tubasha kubona ariko nitwe dukoresha neza n’inkunga batanga, nta bandi.”
Kuri Perezida Kagame, ikibazo cya Congo kirimo ibintu byinshi: FDRL, M23 ndetse n’abazungu ariko agahamya ko cyakabaye cyararangiye ahubwo icyabuze ari ubushake ku mpande zose.
Perezida Tshisekedi muri iyi minsi batabanye neza we ntabwo ahwema gutunga agatoki u Rwanda ko rufasha inyeshyamba za M23, ibintu byateye umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi.