Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Felix-Tshisekedi yasabye ingabo z’akarere k’iburasirazuba guhashya M23 nta mpuhwe.
Ni ubutumwa bwabaye kimomo ku mbuga nkoranyambaga Tshisekedi yumvikana asa nunega uyu mutwe w’ingabo za EAC kuba nta musaruro zirimo gutanga.
Yagize ati “Ntimuhe agahenge M23, byaba biteye isoni abaturage nibabacishamo ijisho. Mwaje kudufasha gucunga umutekano ntabwo mwaje guteza ibibazo. Mwitonde mushikiranye n’abaturage.”
Ni amagambo yatangaje mu nama yahuje abaperezida ba Uganda, U Rwanda, Tanzania na Sudani y’Epfo n’Uburundi bwakiriye iyi nama yiga ku kibazo cy’umutekano muke muri RDC.
Ni inama yanzuye ko imitwe yose ishyira intwaro hasi kandi ingabo zo mu karere zongerwa. Ikindi hemejwe ko ibiganiro by’amahoro bishyirwamo imbaraga.