Umuhanzi Diamond Platnumz yasutse amarira ari ku rubyiniro asaba Zuchu ko bakundana.
Ibi byabereye mu birori bya Wasafi Festival ahitwa Sumbawanga aho abantu baguye mu kantu babonye Diamond afashwe n’amarangamutima akarira.
Ni bwo bwa mbere uyu musore wavuzwe mu rukundo n’abagore hamwe n’abakobwa batandukaye yari agaragaye aririra mu ruhame.
Mu mwaka wa 2015 na none Diamond ubwo yaririmbaga ‘Utanipenda’ nabwo yagaragarije Zuchu amarangamutima adasanzwe yumvikana aririmba izina Zuchu.

Bivugwa ko aba bombi bamaze iminsi bari mu rukundo rwihishwa ariko Zuchu akaba ari gusaba Diamond ko abyerura akabishyira hanze.