Ahagana saa 4:30 za nimugoroba humvikanye umutingito hafi mu gihugu cyose wari ku gipimo cya 5.1.
Ikigo cy’Igihugu gifite mu nshingano imitingito (Rwanda Seismic Monitor) cyatangaje ko waturutse mu Karere ka Karongi utewe n’ingufu ziba mu nda y’Isi.
Kugeza ubu nta byangiritse biramenyekana.
Abatuye mu mijyi ya Kigali, Rubavu, Musanze na Huye bavuga ko bawumvise kandi wari ukaze nkuko ku mbuga nkoranyambaga babigaragaje.
Umwe yagize ati “Uyu mutingito ko waruremereye namwe murawumvise ra?”
An earthquake of magnitude 5.1 (Richter Scale) was recorded at 16:21:55, originating from Karongi district, and has been felt in many districts of the country. pic.twitter.com/5sVUI8ajew
— Rwanda Seismic Monitor (@Earthquakes_Rwa) September 24, 2023