Ishyaka PDI ryatangaje ko rizongera gushyigikira Perezida Paul Kagame mu matora ataha naramuka atanze kandidatire.
Ibi PDI yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Nzeri 2023 ibinyujije mu itangazo rigenewe abanyamakuru. Ivuga ko izakomeza gushyigikira Kagame igihe cyose aziyamamaza kuba umukuru w’igihugu cy’u Rwanda.
Ni nyuma yaho Perezida Kagame atangaje mu kiganiro na Jeune Afrique ko ari umukandida muri 2024.
