Muheto Nshuti Divine wabaye Miss Rwanda 2022 yakoze impanuka ikomeye imodoka irangirika nawe akomereka byoroheje.
Muheto yakoze impanuka kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Nzeri 2023 Kimironko mu Mujyi wa Kigali.
Amakuru avuga ko Muheto yakomeretse ariko cyane cyane ijisho rimwe rye rigira ikibazo ku buryo kuri ubu ari mu bitaro bya ‘La Croix du Sud’ aho benshi bazi nko kwa Nyirinkwaya.

Nshuti Divine Muheto yabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2022 asimbuye Miss Ingabire Grace.
Kugeza ubu icyateye impanuka ntikiramenyekana.
Ubuse muvuze iki? Muzabanze mumenye ibikenewe mu nkuru, ubundi nkwa mwagiye guhinga umwuga mukawurekera banyirawo.