Date:

Share:

RURA yemereye Abadepite ko gutanga lifuti nta kibazo

Related Articles

Umuyobozi mushya wa RURA Rugigana Evariste yabwiye Abadepite bagize PAC ko gutwara abaturage ubahaye lifuti nta kosa abibonamo.

Ni ibyatangajwe kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Nzeri 2023 ubwo uru rwego rwabazwaga mu ruhame ku makosa yagaragajwe n’umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta ahanini byiganje mu gutwara abantu.

Kuri Rugigana uhamya ko ubu RURA yahindutse yemeje ko batagifata abantu baryoza gutanga lifuti.

Yagize ati “Nk’umuyobozi wa RURA, ntabwo ukwiye gusiga umuturage ku muhanda kandi  ufite imyanya mu modoka yawe. Ubu dufite RURA nshya mu byumweru bibiri bishize ntabwo twizege dufata umuntu watanze lifuti ariko abashaka kubikora nk’ubucuruzi tuzabafata.”

Perezida wa Komisiyo ya PAC, Muhakwa Valens, we yakiriye neza iki gisubizo avuga ko byaba byiza bakemuye ibibazo biri mu gutwara abantu aho gusaba lifuti bakajya batega imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange.

Yagize ati “Icyo gisubizo utanze ni cyiza, ubwo busobanuro ni bwiza [kuko] abantu bari baravuye ku gutanga lifuti. Gusa mukemure ibyo bibazo abantu babashe kujya babona imokoda batega  aho gusaba lifuti.”

Mu bindi bibazo bikomey RURA yasabwe gutanga ibisobanuro harimo kuba hashize imyaka irenga itanu mu gutwara abantu harimo ibibazo bitarangira ibazwa ikintu gishya igiye gukora ngo abanyarwanda badakomeza kubabara.

RURA ivuga ko hari imokoda zo mu bwoko bwa bisi 100 yatumije aho zizakora mu mujyi wa Kigali kandi ikazakomeza kuzana izindi mu bihe bitandukanye.

Akarere ka Rubavu kahaye PAC igihe isoko rya Gisenyi rizuzurira

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles