Kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Nzeri 2023 nibwo Umwicanyi Kazungu Denis ukurikiranyweho ibyaha by’ubwicanyi yagejejwe imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro atangira kuburanishwa ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.
Ibyaha akekwaho byabereye mu Karere ka Kicukiro aho akurikiranyweho ibyaha 10 birimo kwica abantu no kubahamba mu nzu yari acumbitsemo, iyicarubozo, gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato n’ibindi.

Ubwo Kazungu yabazwaga ku cyaha cy’ubwicanyi yiyemereye ko yishe abantu 14 barimo abigitsinagore 13 n’umuhungu umwe.
Abajijwe impamvu yatumye abikora yavuze ko yihoreraga kuko bamwanduje SIDA kandi ku bushake.