Tariki ya 21 Nzeri 2023 nibwo Kazungu Denis ukurikiranyweho kwica abantu akabahamba iwe mu rugo yagejejwe mu rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo.

Kugeza ubu amakuru avuga ko abantu yishe ari 14 nkuko yabyemereye abagenzacyaha ariko igitangaje mu bakobwa yagiye yica biganjemo abakoraga uburaya.
Kazungu yasabye urukiko ko yaburana nta tangazamakuru rihari ashingiye kukuba “yarakoze ibyaha biremereye” ariko urukiko rurabyanga.

Kazungu wavugaga make yabwiye urukiko ko “Ntacyo ndenzaho” ku byaha yasomewe agomba kuryozwa avuga ko ibyaha yakoze atari “ibintu byo gukinisha” kandi ko byose abyemera.
Umwicanyi Kazungu avuga ko abakobwa yishe yabazizaga kuba nawe baramwanduje agakoko gatera SIDA.

Yemeye gukomeza gufungwa mu gihe iperereza rikomeje gukorwa. Muri make ntabwo Kazungu yagoye urukiko ku munsi wa mbere w’iburana.
Umwanzuro w’urubanza uzasomwa ku itariki 26 Nzeri 2023 saa cyenda.