Perezida Paul Kagame yashimangiye ko azongera kwiyamamaza mu matora ataha y’Umukuru w’Igihugu.
Perezida Kagame yabitangaje mu kiganiro na Jeune Afrique aho yabajijwe niba azongera guhagararira umuryango FPR mu matora ataha.
Yagize ati “Ndishimye ku bw’icyizere Abanyarwanda bamfitiye. Nzakomeza kubakorera uko nshoboye. Yego, rero ndi umukandida.”
Perezida Kagame atangaje ibi nyuma y’imyaka itandatu ayoboboye manda ya gatatu.
Yakunze kumvikana avuga ko azakurikiza amahitamo y’Abanyarwanda.