Umuyobozi w’Ibitaro by’Akarere bya Gisenyi Dr Tuganeyezu Oreste yabwiye abadepite bagize komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereje y’umutungo wa Leta (PAC) ko ababyeyi babigana baje kubyara baba batisanzuye kubera ubuke bw’abaganga n’inyubako zitagezweho.
Ibi yabigarutseho tariki ya 19 Nzeri 2023 asubiza PAC ku makosa yagaragajwe n’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta aho havugwamo ko ibitaro bya Gisenyi bitanga serivisi itanoze mu kwakira abarwayi no muri serivisi zireba ababyeyi babyara.
Umutwe w’abadepite bagize iyi komisiyo ya PAC wasabye kandi ibisobanuro ku kibazo cy’amazi make muri materineti cyangwa inzu ababyeyi babyariramo.
Dr Tuganeyezu asubiza bimwe mu bibazo ibi bitaro bigihura nabyo yavuze ko ahanini biterwa n’inyubako zishaje n’umubare munini w’abarwayi babigana.
Yagize ati “Ibitaro bya Gisenyi urebye, umubare w’abarwayi n’inyubako ubona bidahura. Biragaragara [ko abarwayi] bahurira ahantu ari benshi bakaba batisanzuye. Ibi rero igisubizo gihari kandi kirambye nuko guverinoma yemeye kubaka ibindi bitaro bishya cyangwa byunganira ibyo ngibyo. Dufite icyizere ko mu gihe cya vuba hatangira umushinga wo kubaka ibitaro bishyashya.”
Dr Tuganeyezu yagaragarije abadepite ko ibitaro bya Gisenyi bitanga serivisi ku baturage barenga ibihumbi 550,000 baturutse mu turere dutandukanye.
Yavuze ko mu barwayi bari hagati ya 700 na 800 bakirwa ku kwezi muri serivisi ya materineti muri bo abangana na 500 ari ababyeyi baba baje kubyara.
Amazi adahagije
Mu bibazo PAC yatoranije ivuga ko ari ingenzi harimo ikibazo cy’amazi adahagije umugenzi w’imari ya Leta yasanze kiri muri ibi bitaro cyane cyane aho ababyeyi babyarira.
Dr Tuganeyezu yabwiye abadepite ko ubwo hakorwaga iri genzura hari umushinga ibitaro bifitanye na WASAC wo kongera amazi avuga ko ikibazo ubu cyakemutse.
Ati “Mu byagenzuwe hagaragaye ikibazo cy’amazi adahagije ariko basanze hari umushinga twari dufitanye na WASAC wo kongera aya mazi. Ibi byarakozwe muri iyi serivisi.”
Mu bindi bibazo byabajijwe harimo ikibazo cy’umwanda aho ibikoresho cyane cyane birimo amacupa yamaze gukoreshwa bidashyirwa ahabugenewe uko bikwiye, abadepite babona kidakemutse cyateza ingaruka mbi ku bahaturiye.
Dr Tuganeyezu yavuze ko bari gukorana n’ibitaro bya Ruhengeri mu gukemura ikibazo cy’umwanda w’amacupa.
Akarere ka Rubavu kahaye PAC igihe isoko rya Gisenyi rizuzurira