Abadepite bagize komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari ya leta (PAC) babajije Akarere ka Rubavu igihe isoko rya Gisenyi rizuzurira abaturage bagatangira kurikoresha kavuga umwaka utaha mu kwezi kwa gatandatu.
Mu kubarizwa mu ruhame amwe mu makosa umugenzuzi w’Imari ya Leta yagaragaje mu Karere ka Rubavu, Depite Niyorurema Jean René ni umwe mu bagarutse kuri iri soko rya Gisenyi.
Yagize ati “Nagiraga ngo ngaruke kuri kiriya kibazo cyagaragaye cyo kubaka isoko rya Rubavu. Iri soko rya Rubavu rimaze gihe kinini [kandi] umugenzuzi yagaragaje ko rihagaze kuri mirongo itandatu na kangahe ku ijana. Ndumva nta mudepite ugize ino komisiyo utararigezeho batubwira ko bagiye kurisoza ariko nagiraga ngo twumve igihe abaturage bazabonera rino soko kuko baritegereje igihe kinini.”
Ku ikubitiro Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rubavu, Ruhamyambuga Olivier, yavuze ko akarere ku bufatanye n’abikorera bahuye n’ikibazo cy’ubushobozi buke gusa we yirinze kuvuga igihe we abona rizaba ryamaze kuzura.

Ati “Habaye gusubukura imirimo akarere karyeguriye abikorera ku giti cyabo n’akarere kaguma gafite imigabane yako. Akarere n’abikorera twakomeje gushaka ubushobozi ariko biza kugera igihe cyo kurirangiza hazamo ubushobozi buke, imirimo irahagarara. Ubu abikorera bamaze kugera ku rwego rwo gusinya amasezerano kugira ngo babone inguzanyo yo kuryuzuza kandi habayeho ibiganiro ko hari icyizere ko banki nitanga ayo mafaranga yaburaga ngo isoko ryuzure rizuzura.”
Depite Ntezimana Jean Claude we yagaragaje ko isoko rya Gisenyi ubwo PAC iheruka kurisura Visi Meya ushinzwe Ubukungu yagaragaje ko ikibazo kitakiri amafaranga kubera hajeho gufatanya na ba rwiyemezamirimo.
Yagize ati “Hari ibyo batweretse basubiyemo, hashize imyaka irenga ibiri abitubwiye kandi nawe ari hano. Ikurikirana rya ririya soko riteye rite. Ni ikibazo cyangwa kwipasa muremure, ese ubundi ibyakozwe mbere ntabwo mubona ko bigomba kuba byaratakaje agaciro? Niba inyubako imaze imyaka iyo ngiyo inyagirwa”
Kuzura umwaka utaha
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu w’agateganyo akaba n’ushinzwe ubukungu, Bwana Nzabonimpa Deogratias, we yijeje PAC ko iri soko rizaba ryatashwe umwaka utaha mu kwezi kwa Gatandatu.
Yagize ati “iri soko rimaze kuba ikibazo kimaze igihe kirekire, icyo umuntu yavuga n’uko ryatangiye nabi. Ntabwo ndi busubire mu mateka maremare yaryo, rigira ibibazo rigenda rihererekanywa. Kuba twarafashe isoko rifite ibibazo, kubikemura ngira ngo wavuga ko atari ikintu cyakorwa umunsi umwe cyangwa umwaka umwe.”
Yakomeje agira ati “….ndibuka mudusura imirimo yagendaga neza, twese dufite icyizere kandi namwe twarakiberetse murabibona ariko muribuka ko twaje guhura n’ikibazo cy’imitingito muri 2021. Ni ikibazo cyaje guca intege abikorera kandi leta nta mafaranga yari yarateganyije ngo irangize imirimo yo kuryubaka.
“Mu kwezi gushize nibwo abikorera bayobotse banki. Rero nk’umuyobozi ukurikirana ibya ririya soko umunsi ku munsi, navuze ko bitari byoroshye kuryakira ngo ukomereze aho ryari rigeze ngo rirangire ariko nizera ntashidikanya ko ubwo tugiye kurangizanya na banki igatanga miliyari imwe na Magana abiri zaburaga, ntekereza ko umwaka utaha mu kwezi kwa gatandatu iri soko tuzaba twaritashye.”
Hari hashize hafi amezi abiri uwahoze ari Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, François Habitegeko, atangaje ko iri soko rizuzura mu mezi atandatu.