Date:

Share:

Col Higiro yahagurukiye aba ‘Masai’ yise inzererezi

Related Articles

Umuyobozi w’Agateganyo w’Inkeragutabara mu Ntara y’Amajyaruguru, Lt Col Higiro Vianney, yatangaje ko ubu bagiye guhagurukira ‘inzererezi’ z’abanyamahanga bazenguruka mu mihanda batwaye inkweto zitajya zihinduka babeshyeshya abanyarwanda imiti yongera ubugabo.

Lt Col Higiro yabivugiye mu Karere ka Musanze avuga ko abanyamahanga binjira mu Rwanda bagomba kuba bafite ibibaranga n’ibyo bakora bikaba bizwi.

Lt Col Higiro yahamije ko Abamasayi nabo bagomba gucika kimwe n’abandi bazunguzayi muri rusange.

Ati “Uzajya aza mu gihugu cyacu azajya aza afite pasiporo azi n’ibyo agiye gukora, tunamenye n’aho atuye n’uko akora. Bya bindi byo kwirirwa ari inzererezi, ntabwo twaca ubuzererezi ngo twemere ubw’abanyamahanga.”

Abaturage b’i Musanze babwiye Flash TV ko batinya imiti Abamasayi baba bafite, ngo kuko ubasagariye ashobora guhita apfa.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles