Mu karere ka Huye mu murenge wa Tumba habereye inkongi y’umuriro yatwitse inzu yarimo abana batatu umwe ahita yitaba Imana.
Ni isanganya yabaye tariki 16 Nzeri 2023 mu masaha ya nimugoroba ibereye mu mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Rango B mu rugo rwa Jean Bosco Minani aho abana be bari baryamye naho nyina Nayituriki Euphrasie yagiye gucuruza mu gasoko kari hafi aho ku muhanda.
Emmanuel Turabumuremyi, Umuyobozi w’umudugudu wa Kigarama yemeje aya makuru avuga ko abaturanyi bamenye iby’iyi mpanuka ubwo babonaga umwotsi mwinshi uzamuka ku nzu bagahita bihutira kujya gutabara.
Ati “Byamenyekanye bitinze abatabaye bahageze basanga matora bari baryamyeho yabahiriyeho. Umwana mukuru w’imyaka itanu ni we wahereje ukuboko abari baje gutabara maze bamukuramo mbere kuko we yari muremure ashyikira idirishya. Abandi babiri bato bakuwemo nyuma maze bose bihutira kubajyana kwa muganga ariko umwe ahita yitaba Imana akihagera’’.
Mu bivugwa n’abageze ahabereye iyi mpanuka y’umuriro, bavuga ko yaba yatewe n’umuriro w’amashanyarazi bitewe n’uko abana bacokoje aho bacomeka ibyuma by’ikoranabuhanga nka telefone, bashyiramo umusumari ari nabyo byazamuye inkongi.
Umuvuguzi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye we yatangaje ko iyi mpanuka yaturutse ku burangare bw’ababyeyi basigaye mu rugo bonyine.
SP Habiyaremye yagiriye inama abaturage kwirinda gusiga abana mu nzu bonyine no gukoresha ibikoresho by’amashanyarazi byizewe kuko ari byo bigerageza kurinda impanuka.