Date:

Share:

Pariki ya Nyungwe yabaye umurage w’isi

Related Articles

Pariki y’Igihugu ya Nyungwe iherereye mu Majyepfo y’Uburengerazuba bw’u Rwanda yahindutse site ya mbere mu Rwanda ibaye umurage w’isi.

Ni inkuru ikomeje gucicikana nyuma y’itangazo ryashyizwe hanze na UNESCO kuri uyu wa Gatatu mu muhango wabereye muri Arabie Saoudite mu Mujyi wa Riyadh.

Nyungwe yatangiye gufatwa nk’ishyamba rya cyimeza mu 1993 ndetse iza kuba Pariki y’Igihugu mu 2005 mu rwego rwo kubungabunga ibinyabuzima byinshi biyibarizwamo.

Ni pariki iri buso bwa hegitari 101.900 ndetse ni naryo shyamba rigari mu Karere.

Habarizwamo amoko y’ inyoni 322, indabo z’amoko 200 (Orchidées), ibiguruka byo mu bwoko bw’ibinyugunyugu biri mu moko arenga 300 n’ibindi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles