Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Nzeri 2023 nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwafashe umwanzuro ko Kazungu Denis afungwa by’agateganyo.
Ni nyuma yo kwitaba ngo asomerwe umwanzuro w’urukiko ku ifungwa n’ifungurwa nubwo we ntabyo yigeze asaba.

Kazungu ukurikiranyweho ibyaha byo kwica abantu 14 akabahamba iwe mu rugo aho yakodeshaga agiye kuba acumbukiwe iminsi 30 mbere y’uko asubira imbere y’ubutabera.