Mu Rwanda hagiye gufungurwa akabyiniro k’abarokore kiswe ‘Gospel Club’ aho bazajya bahurira bagasabana babyina.
Umwe mu bari gutegura ‘Gospel Club’ yabwiye Radio TV 10 ko abarokore nyuma yo ku kuva mu rusengero babura ahantu ho kwidagadurira bumva indirimbo zo guhimbaza.
Ati “Abantu bo mu rusengero iyo bavuyeyo nta handi bagira ho gusohokera bigatuma bifata ntibagire ubundi busabane. Akenshi ni ho haturuka agahinda gakabije (Depression) kandi twitwa abizera, rero ni umwanya mwiza wo kugira ngo bahure basangire ariko banaramya Imana.”
Yakomeje asobanura ko ari ahantu hazajya hahurira abahanzi bakora indirimbo zisanzwe n’izo guhimbaza Imana kandi ngo bazajya bafatanya baririmbe indirimbo zo guhimbaza Imana cyane ko na bo baba bafite amadini babarizwamo.
Abajijwe icyo abazaza bazanywa cyane ko mu tubyiniro haba ibisindisha, yasobisobanuye ko “Buri rugo rugira amahame yarwo, twebwe ntabwo tuzanywa inzoga cyangwa ibindi bisindisha, tuzajya tunywa imitobe, icyayi, ibyo kunywa byoroheje bizatuma abantu basangira bagasabana.”
Akabyirino k’abarokore ‘Gopel Club’ kazajya kaba buri wa Gatanu wa mbere w’ukwezi, kuri Saint Paul mu mujyi rwagati, aho biteganyijwe ko baratangirana n’uyu wa Gatanu tariki 06 Ukwakira 2023.