Date:

Share:

Imbwa ya Biden yabaye ikibazo muri White House

Related Articles

Imbwa y’umuryango wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Joe Biden, yabaye ikibazo nyuma yo kuruma abantu barenga 11.

Amakuru avuga ko kugeza ubu yabaye ivanywe muri White House ariko umwanzuro wo kuyigarura cyangwa kuyirukana burundu utarafatwa.

Abaganiriye na CNN bavuga ko iyi mbwa imaze kuba ikibazo muri White kubera kuruma abakozi batandukanye barimo n’abarinzi b’ibanga ba Perezida Biden.

Umuvugizi w’umufasha wa Biden, Jill Biden, yatangaje ko iyo mbwa ifite imyaka ibiri, ikomoka mu Budage, yabaye ikuwe muri White House mu rwego rwo kwita  ku buzima bw’abakozi bayikoreramo.

Elizabeth Alexander yagize ati ” Komanda ntabwo ikiri muri White House mu gihe hari gushakishwa ingamba nshya.”

Ntabwo yavuze aho iyi imbwa iri kubarizwa ubu cyangwa niba itazagaruka muri White House.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles