Date:

Share:

Ukekwaho kwiba telefone ya The Ben yatawe muri yombi

Related Articles

Umunyarwanda witwa Eric Ndagijimana uzwi nka X-Dealer afunzwe akurikiranyweho kwiba telefone ya The Ben yaburiye i Burundi.

Ndagijimana uzwi cyane nka X-Dealer yatawe muri yombi tariki 05 Ukwakira 2023 nkuko InyaRwanda yabitangaje.

Amakuru avuga ko uyu witwa X-Dealer yagiye i Burundi ari kuri misiyo yo kwiba The Ben.

Uwamutumye ngo yamwemereye Miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda. Icyari kigambiriwe ni ugukuramo amasezerano ari muri iriya telefoni n’amwe mu mashusho ari muri iriya telefoni.

The Ben yibwe mu gihe yari ku rubyiniro asuhuza abafana.

Bivugwa kandi ko iyi telefone ya The Ben yibwe ari yo mu bwoko bwa iPhone 14.

Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) ruvuga ko hakomeje gukorwa iperereza cyane ko dosiye ivugwamo abantu benshi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles