Date:

Share:

Gaza & Israel: Abamaze kugwa mu ntambara biyongereye

Related Articles

Leta ya Israel yatangije urugamba ku buryo bweruye kuri iki Cyumweru tariki ya 8 Ukwakira 2023 nyuma y’ibitero yagabweho n’abarwanyi b’umutwe wa Hamas.

Kugeza ubu abantu bamaze kugwa muri iyi ntambara ku ruhande rwa Israel barenga 500 naho ku ruhande rwa Gaza ni 300 bapfuye mu gitero Israel yabagabyeho uyu munsi.

Israel yabyutse irasa muri Gaza

Abarenga 1990 bakomeretse  mu masaha 24 gusa ku ruhande rwa Gaza.

Amakuru agera kuri CNN avuga ko Leta ya Amerika isaha n’isaha yohereza ubufasha muri Israel nubwo butatangajwe ubwo ari bwo gusa Joe Biden yaraye atangaje ko “bifatanyije n’abaturage ba Israel muri ibi bihe by’intambara” kandi “bafite uburenganzira bwo kurinda ubusugire bw’igihugu cyabo” bagahashya umwanzi wabateye.

Minisitiri Benjamin Netanyahu we wa Israel yatangaje ko igihugu cyinjiye mu ntaramba ikomeye.

Ubuzima bwa benshi buri kaga

Mu masaha ya mu gitondo indege z’intambara za Israel zakomeje kurasa  muri Gaza ahanini zirasa ibirindiro bya Hamas.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles