Utubari twaberagamo ‘Ikimansuro’ mu mujyi wa Gisenyi rwagati twafunzwe dusabwa gushaka uruhushya.
Abagenda umujyi wa Gisenyi n’abakunda gusohoka bazi agace kabamo utubari twinshi kazwi nka Rabamba. Tumwe muri utu tubari bari bamaze iminsi batangije gahunda y’ikimansuro aho abakobwa babyina basa nkabambaye ubusa mu rwego rwo gushimisha abakiliya ahanini, benshi babaga biganjemo abagabo n’abasore.
Kugeza ubu utubari tubiri twari twatangije iyi gahunda turimo Daluuma Night Club na +250 Pub twahagaritswe dusabwa gushaka ibyangombwa.

Amakuru Kigali Up yamenye nuko utu tubari twakoraga nka ‘Night Clubs’ kandi nta byangombwa dufite.
Umwe mu bakozi bo muri kamwe mu tubari dufunze yabwiye Kigali Up ko “babafungiye kubera kubyinisha abakobwa bambaye ubusa.”
Undi yagize ati “barabafungiye kubera kubyinisha abakobwa bambaye strings gusa (ubwoko bw’amakariso asa n’imishumi) amabere yibereye hanze.”
Yakomeje agira ati “twe badufungiye kubera urusaku.”
Amakuru ava mu buyobozi yemeza ko “abacuruza utubari turimo na za night Club bagomba kubisabira uruhushya [ariko] bakirinda guhaha ibyica umuco nyarwanda. Utubari dufunze nta byangombwa bibemerera gukora bari bafite. Twabasabye kubishaka.”
Icyemezo kimanitse hombi kigaragaza ko impamvu twafunzwe ari urusaku rubangamira abaturage, ingingo itandukanye n’ibyo abahakorera bavuga.
Nta nyiri kabari mu zafunzwe washatse kugira icyo avuga.
Editor’s note: Twirinze gukoresha amazina bwite kuko dukomeje gukurikirana iyi nkuru birambuye.