Date:

Share:

Minisitiri Musafiri yakiriye Umupfumu Rutangarwamaboko 

Related Articles

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Ukwakira 2023 umupfumu akaba na muganga wa Gakondo uzwi nka Rutangarwamaboko yahuye na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Ildephonse Musafiri, baganira ku gusigasira imbuto Nyarwanda.

Nkuko bigaragara kuri Twitter ya MINAGRI, aba bombi bahuye bagirana ibiganiro bigamije “ku gusigasira imbuto nkuru z’u Rwanda” zirimo “uburo, amasaka, isogi n’inzuzi ndetse n’ibiti gakondo birimo umuvumu, umurinzi, umwishywa, ibikangaga n’ibindi.”

Kuri Rutangarwamaboko we abona ibi biri mu byakwifashishwa mu guhangana n’ikibazo cy’imirire mu Rwanda ndetse no mu buvuzi bwa Kinyarwanda.

Yagize ati “ImbutoNkuru z’u Rwanda Nyagasani#Uburo,#Amasaka,#Isogi n’#Inzuzi wabinganya iki mu mbonezamirire ko aha AbakurambereBacu,#AbazimuBacuBatazima bahamije ko ibyo kurya byabo byari n’Imiti y’#Umwimerere! Ibiti&Imiti bya Gihanga twabinganya iki mu musaruro no kubungabunga Isanzure!”

Ubusanzwe uyu mugabo avuga ko ari Umuganga, Umushakashatsi, Umwigisha w’Ubuzima bushingiye ku Muco ndetse akaba n’Umuyobozi Mukuru w’IKIGO NYARWANDA CY’UBUZIMA BUSHINGIYE KU MUCO, Umupfumu, Imandwa Nkuru y’u Rwanda.

Image

Image

Image

Image

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles