Umunyarwandakazi witwa Umuhoza Laika yahishuye ko ari mu rukundo na Rajab Abdul Kahali uzwi cyane nka Harmonize.
Ni nyuma yaho Harmonize yari amaze iminsi yirukanka inyuma ya Kirenga Phiona uzwi nka Yolo The Queen agaragaza urukundo amufitiye.
Harmonize yaje kugaragara yishimanye na Laika babyinana indirimbo ‘Nzuuno’ ya Laika na none bavugisha abatari bake ubwo bagaragazaga ko bishyizeho ‘tattoos’ zisa.
Uyu munyarwandakazi urimo kuzamuka mu muziki wa Uganda yatangaje ko abanye neza na Harmonize nta kibazo kandi umubano wabo bombi uhagaze neza.

Umuhoza Laika w’imyaka 26 ni umukobwa uvuka mu muryango w’abanyamuziki nka Alpha Rwirangira ndetse na mubyara wabo AY, umuraperi ukomeye wo muri Tanzania.
Ni umuhanzikazi umaze imyaka itatu yinjiye mu muziki azwi mu ndirimbo zirimo, Love Story, Netwalira, Overdose na Nzuuno aherutse gusohora.