Umuhanzikazi Alyn Sano akomeje kwambara imyenda itavugwaho rumwe n’abantu batandukanye cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival.

Muri wikendi ishize nibwo ibi bitaramo byakomereje mu Karere ka Rubavu aho Alyn Sano uri mu bahanzi barimo kuzengeruka igihugu nawe yaririmbye.
Imyambarire ye, nubwo we avuga ko idateye ikibazo, hari ababona idakwiye kuko hari igihe aririmba akenda yambariyeho (ikariso) kakagaragara.
Ni ibintu bamwe bamunenze cyane.
Ubwo yari ku rubyiniro aririmba ariko anabyina, wumvaga bamwe mu rubyiruko bavuga ngo “dore ikariso, mbonye ikariso man”.
Mu kiganiro we aherutse kugirana na Igihe yavuze ko ibitekerezo by’abantu bari kunenga imyambarire ye yabibonye icyakora ahamya ko we ntacyo biba bimubwiye.
Yagize ati “Abantu bakwiye kumva ko ndi umuhanzi, abankundira umuziki bakwiye kumva ibihangano byanjye, ku rundi ruhande ariko ndi umuhanzi mu nguni zose.”


Ese imyambabrire ye ikurebaho iki warebye ibyawe ukamureka? urwo rubyiruko se mwaganiriye rwo rwambara rute? cyangwa inkuru zarabuze?