Umuhanzikazi Umuhoza Laika ukomoka mu Rwanda ariko uba muri Uganda yameje ko nta rukundo arimo hamwe na Hamonize.
Ibi yabitangaje nyuma yaho ku mbuga nkoranyambaga hacicikanaga amakuru avuga ko aba bombi bari mu rukundo nyuma yaho bagaragaye bishyizeho Tattoo zisa.
Mu Kiganiro yagiranye na Bukedde TV yo muri Uganda yavuze ko nta byiyumviro afitiye Hamonize, umubano wabo ushingiye kuri bizinesi n’umuziki.
Yemeje ko bombi ari inshuti zisanzwe.
Yagize ati “Hamonize ni inshuti yanjye. Hashize imyaka itatu turi inshuti tuvugana ariko ntabwo twari twarigeze duhura na rimwe. Yakunze gukurikira umuziki wanjye hanyuma tuvugana ko twakorana. Amashusho yacicikanye tubyina ajyanye n’indirimbo yanjye yari yasohotse.”
Ku bya Tattoo bishyizeho zisa, Laika yavuze ko ntaho bihuriye no kuba bari mu rukundo.
Ati “Tattoo zisa se zisobanuye ko turi mu rukundo? Twahuye nk’inshuti nawe igihe yarimo kuyishyiraho nanjye bigenda uko, nta marangamutima y’urukundo mufitiye kandi nawe ntayo.”
Hari hashize iminsi atangaje ko abanye neza na Hamonize, umubano wabo nta kibazo arawubonamo.