Date:

Share:

U Rwanda rwatanze ubutabazi muri Gaza

Related Articles

Umuryango w’Abagiraneza wo mu Bwami bwa Hashemite bwa Yorodaniya (Jordan Hashemite Charity Organization/JHCO) watangaje ko wakiriye imfashanyo yoherejwe n’u Rwanda yo kugoboka abaturage b’i Gaza muri Palestine bari mu bihe by’intambara na Isiraheli.

Umuryango JHCO wemeje ko iyo mfashanyo yaturutse mu Rwanda igizwe n’ibiribwa, amata n’imiti bikaba byageze mu Bwami Heshimite bwa Yorodaniya bitwawe n’indege itwara imizigo ya Sosiyete Nyarwanda ikora ingendo zo mu kirere (RwandAir).

Ubutumwa uwo Muryango wanyujije ku mbuga nkoranyambaga buvuga buti “Uyu munsi twakiriye indege y’imizigo yikoreye ubufasha buvuye mu gihugu cy’u Rwanda bugenewe abaturage b’i Gaza. Bugizwe n’ibikoresho by’ubuvuzi, ibiribwa n’amata.”

Abanyarwanda batanze ibitekerezo kuri ubwo butumwa bashimiye Leta yakoze icyo gikorwa cy’ubutabazi, bashimangira ko batewe ishema n’u Rwanda nk’igihugu cyababyaye.

U Rwanda rwifatanyije n’ibindi bihugu bikomeje kohereza imfashanyo zo kugoboka abaturage bari i Gaza nyuma y’aho Leta ya Isiraheli igose ako gace ka Palestine igafungira abarenga miliyoni 2.2 bahatuye kubona amazi, amashanyarazi, ibiribwa, imiti, ibikomoka kuri peteroli n’ibindi byambuka imipaka byakabaye bibafasha.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles