Abantu batandatu bikekwa ko bari mu masengesho mu Kagari ka Mbirima mu Murenge wa Coko, Akarere ka Gakenke, bakubiswe n’inkuba bane bahita bitaba Imana.
Ibi byabaye ahagana saa cyenda z’igicamunsi kuri uyu wa Kane tariki 15 Gashyantare 2024 aho abo baturage batandatu bari ku musozi witwa Buzinganjwiri basenga ari naho inkuba yabakubitiye.
Abatuye muri aka gace bavuga ko aho inkuba yakubitiye abo baturage bari mu masengesho, bahasanze Bibiliya n’ibikapu bari bitwaje.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yemeje aya makuru avuga ko hakomeje gukorwa iperereza.
Yagize ati “Ntabwo hemewe ariko bakunda kuhasengera, abaturage bakaba bavuga ko abo bahagiriye ikibazo ari abayoboke ba ADEPR. Birakekwa ko bashobora kuba bahasengeraga, gusa ntibiremezwa biracyakurikiranwa”.
Aho inkuba yabakubitiye ni ku musozi wa Buzinganjwiri ahari hatuye Umwami.
Hari igiti gifatwa nk’ikimenyetso bamwibukiraho.
Babiri barokotse muri abo batandatu boherejwe ku bitaro bya Ruli kugira ngo bitabweho n’abaganga ndetse n’imirambo y’abitabye Imana nayo ikaba yajyanywe mu buruhukiro bw’ibyo bitaro.