Date:

Share:

Rutsiro: Bagiye kwifashisha ibijumba mu kurwanya igwingira

Related Articles

Mu turere twa Rutsiro na Rubavu batangiye guhinga ibijumba n’ibishyimbo bikungahaye ku ntungamubiri mu rwego two guhangana n’ikibazo cy’igwingira mu bana.

Abayobozi bo muri utu turere bavuga ko iyi gahunda nshya izabafasha kugabanya igwingira bakagera kuri 19% kubera imbuto barimo gukwirakwiza mu baturage.

Ibijumba bivugwa ni bimwe bitukura n’ibishyimbo bikungahaye ku butare.

Iyi gahunda nshya yiswe HINGA UKIRE igamije kongera umusaruro w’ibiribwa bitanga intungamubiri nyinshi.

Ni umushinga wateguwe n’umuryango nyarwanda uharanira iterambere ry’icyaro (RWARRI) ku nkunga y’Umuryango w’Ibihugu by’Iburayi.

Uwamungu Esperance usanzwe ari umuhinzi mu murenge wa Mushubati akaba n’umwe mu barimo gutubura iyi mbuto avuga ko izabafasha kurwanya imirire mibi ndetse bakaniteza imbere kuko bazanakuramo amafaranga.

Ati “Nsanzwe nkora ubuhinzi busanzwe ariko ubu nahawe imbuto y’ibijumba by’umutuku kugira ngo nzayitubure nyigeze ku bandi mu rwego rwo kurwanya igwingira mu bana bari munsi y’imyaka itanu kuko twahuguwe ko ibi bijumba bikungahaye kuri Vitamine A birwanya ubuhumyi bikanatuma umwana akura neza kandi uretse kubirya mu rugo tukiteza imbere kuko hari na gahunda yo kubicuruza.”

Bwana Nduwumuremyi Athanase, umukozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ushinzwe gukurikirana ubushakashatsi bw’ibihingwa byerera munsi y’ubutaka avuga ko kubera ukuntu mu turere dukikije ikiyaga cya kivu hakigaragara imirire mibi kuyirwanya bisaba guhera ku biribwa barya buri munsi.

Ati “Ndashishikariza abaturage guhinga ibi bijumba n’ibishyimbo kuko byongerewemo intungamubiri kuko byagaragaye ko muri utu turere hagaragayemo igwingira kandi turashaka ko ricika kandi bisaba guhera ku biribwa usanga abaturage barya buri munsi.”

Yakomeje avuga ko uturere dukikije ikiyaga cya kivu dukoresha imbuto zishaje ashima uyu mushinga kuko uzazana imbuto nshya kandi zikanatuburwa ku buryo zizagera kuri benshi, abizeza ko bashobora no kubona byihuse imbuto nshya y’ibirayi.

Uwizeyimana Emmanuel
Visi Meya Uwizeyimana Emmanuel

Umuyobozi Nshingwabikorwa muri RWARRI, Uwizeye Belange, agendeye kuri hegitari zizahingwaho imyumbati, ibijumba n’ibishyimbo avuga ko bazagabanya imirire mibi bakanongera umusaruro.

Ati “Mu myaka ine uyu mushinga uzamara uzagabanya 5% by’imirire mibi mu bana batarengeje imyaka 5. Tuzongera 30% ku musaruro bigizwemo uruhare n’abahinzi ibihumbi 15,525 bo mu turere twa Rubavu bazatera izi mbuto z’ibishyimbo kuri hegitari 4500, hegitari 900 z’imyumbati na hegitari 810 z’ibijumba’’.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Uwizeyimana Emmanuel, avuga ko ahanini abaturage benshi bibera mu buhunzi bitanga ikizere cyo kugabanya imirire mibi.

Ati “Turi mu turere dufite ikibazo cy’igwingira cyangwa imirire mibi mu bana aho bigaragara ko turi ku bipimo biri hejuru ugereranije naho twifuza kuba kuko twifuza kuba kuri 19% ariko ubu turi kuri 30. Nitugira imirima myinshi ibi bijumba n’ibi bishyimbo tutibagiwe n’imyumbati isanzwe bikaba byinshi muri aka karere bijyanye nuko abaturage barenga 80% batunzwe n’ubuhinzi bisobanura ko tuzaba twizeye ko mu miryango y’aba baturage bafite ibiryo bikungahaye ku ntungamubiri bizafasha  kurandura burundu imirire mibi’’.

Biteganyijwe ko uyu mushinga uzakorera mu karere ka Rutsiro mu mirenge ya Musasa, Kigeyo, Mushonyi, Boneza, Kivumu, Gihango na Mushubati naho mu karere ka Rubavu ni mu mirenge ya Nyundo, Rubavu, Rugerero, Nyamyumba.

Inkuru ya Ineza Ariane

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles