Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Musonera Germain wari ugiye kuba umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi akekwaho.
RIB ivuga ko Musonera akekwaho ibyaha bikomeye bituma akurikiranwa afunzwe, birimo ibyo yakoreye mu yahoze ari Komini Nyabikenke aho bivugwa ko yabaga kuri bariyeri y’Interahamwe kandi yari n’umuyobozi ushinzwe urubyiruko muri iyo Komini.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, yagaragaje ko nubwo hashize imyaka 30 Jenoside ihagaritswe hakiboneka abantu batarakurikiranwa ku byo bakoze.
Avuga ko ubutabera butazabura gutangwa ku bazagaragarwaho ko bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yakomeje agira ati “Gusa uko byagenda kose, ukuri kuba kuzamenyekana kandi abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bose byanze bikunze ukuboko k’ubutabera kubazabageraho.”