Mu karere ka Rubavu huzuye icyambu cya mbere mu Rwanda (Rubavu Port) aho ubu kirimo gukora mu buryo bw’igerageza.

Ni icyambu kigezweho cya mbere mu Rwanda mu bunini ndetse n’ifaranga aho cyitezweho guteza imbere ubucuruzi n’ubukerarugendo gahati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Abagikoresha bavuga hari ari impinduka ikomeye mu bwikorezi bwo mu mazi kuko kubera umutekano, isuku nibindi bikorwaremo byateganyijwe muri iki cyambu.
Ni icyambu kizuzura gitwaye akayabo ka miliyoni zirenga zirindwi z’amadorali y’Amerika.
Rubavu port yubatswe na Leta y’u Rwanda binyuze mu kigo gishinzwe ubwikorezi no gutwara abantu mu Rwanda (RTDA) ku nkunga ya TradeMark Africa.

Biteganyijwe ko kizajya cyakira abantu barenga miliyoni ku mwaka.