Kuri uyu wa Kane tariki ya 31 Ukwakira 2024 nibwo Miss Muheto Divine yagejejwe mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.
Miss Muheto Divine uhagarariwr n’abanyamategeko batatu yabajijwe niba yemera ibyaha byose aregwa, yemera ko yagonze (umukindo n’ipoto) ariko ko atigeze ahunga.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Miss Muheto wari wanywereye mu kabari ka Atelier du Vin, saa Sita z’ijoro yafashe imodoka ye ataha aho atuye Kicukiro.
Ubushinjacyaha bwavuze ko kubera ubumenyi buke mu gutwara imodoka no kuba yanyweye ibisindisha ku rwego rwo hejuru byatumye agonga ipoto y’amashanyarazi n’umukindo.
Bwavuze ko nyuma yo kugonga yaje guhunga, abaturage baramuhururiza ariko nyuma yaje kugaruka aje kujyana telefoni ze, asanga polisi yahageze akajya avuga ko atari we wari utwaye icyo kinyabiziga.
Bwavuze ko atari ubwa mbere ibyo bikorwa abikoze ahubwo ko no Ku wa 23 Nzeri 2024 yari yagiriwe inama ndetse anasaba imbabazi.
Bwasabye ko Urukiko rwamuhamya ibyaha bitatu akurikiranyweho.

Ubwo yari ahawe umwanya ngo avuge ku byo aregwa, Miss Muheto yavuze ko “Nemera gutwara nasinze, gutwara nta ruhushya no kugonga ariko sinemera guhunga.”
Yavuze ko yagiye ku ruhande kuko nyuma yo kugonga yabonye abantu benshi bahuruye bikaba ngombwa ko yegera ku ruhande, ariko ko atigeze ahunga ngo kuko yari aho hafi ku buryo na polisi yahageze na we ayitegereje.