Date:

Share:

Miss Muheto yatawe muri yombi

Related Articles

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafunze Muheto Divine wabaye Nyampinga muri 2022 azira ubusinzi.

Polisi ivuga ko yamufashe atwaye imodoka yasinze kandi nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga afite.

Yagize iti “Polisi iramenyesha ko Miss Muheto Divine yafashwe kubera gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo, kandi nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga agira, kugonga no kwangiza ibikorwa remezo, hamwe no guhunga nyuma yo kugonga. Ibi ntabwo ari ubwa mbere yari abikoze. Yakorewe dosiye ishyikirizwa ubushinjacyaha.”

Muheto Nshuti Divine wabaye Miss Rwanda 2022 tariki 22 Nzeri 2023 na none yakomeze impanuka Kimironko mu Mujyi wa Kigali akomereka byoroheje.

Yabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2022, asimbuye Miss Rwanda 2021, Ingabire Grace.

Miss Muheto yakoze impanuka ikomeye

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles