Umunyamuziki ukomeye muri Afrika y’Iburasirazuba uzwi nka Jose Chameleon yatangaje ko yiteguye kuza gutaramira abanya Kigali mu ntangiriro za 2025.
Mayanja ukomoka muri Uganda yabitangaje ku mbuga ze nkoranyambaga agaragaza amatariki n’ahantu azakorera igitaramo i Kigali.
Biteganyijwe ko iki gitaramo kizaba tariki ya 3 Mutarama 2025, kikabera mu kabari kitwa Kigali Universe gaherereye mu mujyi wa Kigali mu nyubako ya CHIC.

Chameleon yaherukaga kuririmbira mu Rwanda mu myaka itandatu ishize ubwo yazaga gushyigikira mugenzi we unzwi nka Deejay Pius kuri alubumu ye ya mbere yiswe “Iwacu”.
Aba bombi banakoranye ku ndirimbo ya Pius yitwa “Agatako” yakunzwe cyane kuri alubumu ye.

Indirimbo ‘Agatako’ yabaye indirimbo yakunzwe cyane mu Rwanda, Uganda na Kenya, aho Chameleon asanzwe afite abafana benshi.