Umuraperi Hagenimana Jean Paul wamamaye nka Bushali mu njyana ya Kinyatrap, yapfushije Mama we witabye Imana azize uburwayi.
Umubyeyi wa Bushali yitabye Imana mu gicuku cyo ku wa Kabiri tariki ya 14 Mutarama 2025, azize uburwayi butaratangazwa.
Bushali yasangije abamukurikira ikimenyetso cy’uko asutse amarira, yongera kwandika ijambo ’mama’ naryo ariherekesha amarira.

Inshuro nyinshi Bushali yakunze kubwira itangazamakuru ko uretse Imana imuba hafi mu muziki, ikindi gikunze kumufasha mu muziki we ari amasengesho y’ababyeyi be cyane cyane nyina umubyara.
- Advertisement -