Inzego zitandukanye zo mu Karere ka Kamonyi zirimo guhiga bukware umuturage witwa Nkuriyingoma Jean Baptiste ushinjwa gutera mugenzi we grenade.
Ibi byabereye mu Kagari ka Mbati, Umurenge wa Mugina mu ka Kamonyi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buvuga ko byabaye mu ijoro ryakeye ryo kuri uyu mbere Tariki ya 13 Mutarama 2025 saa tatu zuzuye.
Meya w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvère yabwiye UMUSEKE ko uyu Nkuriyingoma Jean Baptiste yateye grenade mu rugo rwa mugenzi we witwa Muganza Jean Marie Vianney bivugwa ko yashakaga kwihimura kubera ko uyu Muganza afitanye urukundo rudasanzwe n’umugore wa Nkuriyingoma Jean Baptiste.
Nahayo avuga ko uyu Nkuriyingoma yahise ayitera mu rugo rwa mugenzi we ariko ku bw’amahirwe ntiyagira umuntu yica cyangwa ngo ikomeretse. Gusa yafashe urugi rw’Umuryango irarwangiza.
Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko Nkuriyingoma Jean Baptiste ari umuturage usanzwe akora umwuga w’ubuhinzi, bukavuga ko uwakoze ibi afatwa kugira ngo aryozwe ibyo yakoze.