Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko wikuye mu biganiro na Leta Iharanira Demokarasi ya Congo ( RDC) kubera ibihano mpuzamahanga bikomeje gufatirwa abanyamuryango bayo.
AFC/M23 igaragaza ko ibihano mpuzamahanga bifatirwa abayobozi bakuru bayo bigamije kurogoya ibiganiro by’amahoro hagati ya DRC n’uwo mutwe kandi ko biha urwaho Perezida wa Congo kunoza umugambi we wo gukomeza intambara mu Burasirazuba bw’Igihugu cye.
Itangazo risohowe na AFC/M23 rigaragaza ko iryo huriro ryababajwe no gukomeza gufatirwa ibihano ku banyamuryango bayo, buri bucye haba ibiganiro by’amahoro byagombaga kubera i Louanda muri Angola kandi ko ibyo bihano bidaha amahirwe na makeya ibiganiro by’amahoro.
Ibi bibaye mu gihe rubanda nyamwishi bari biteze ko iyi ntambara ishobora guhagarara nyuma yaho leta ya Congo igaragaje ubushake bwo kujya mu biganiro nkuko byari byatangajwe na Angola nk’umuhuza muri aya makimbirane.
Kugeza ubu aba barwanyi, bavuga ko barwana baharanira uburenganzira bwabo, bafite imijyi ya Goma na Bukavu. Bafashe 10 ku ijana by’ubuso bw’iki gihugu cya Congo.
[…] M23 yikuye mu biganiro na leta ya Congo […]