Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Iburengerazuba Maj Gen Eugene Nkubito yanenze kandi ababazwa n’abaturage bo mu karere ka Rubavu batagira ikinyabupfura asaba ko bene iyo myitwarire mibi icika burundu.
Ibi yabitangaje mu nteko y’abaturage yabaye tariki ya 22 Mata 2025 mu murenge wa Rubavu nyuma yaho abaturage bashyamiranye n’inzego z’umutekano zaje gufata forode ahazwi nko mu isoko ry’Impuzamahanga. Byabaye mu cyumweru gishize.
Ni inama yibanze ku mutekano muri rusange.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Ntibitura Jean Bosco, Umuyobozi wa Polisi Iburengerazuba, CP Emmanuel Hatari, nabo bari bitabiriye iyi nteko yahindutse inama y’umutekano.
Muri iyi nama abaturage bakwennye Meya wAkarere ka Rubavu, Bwana Prosper Mulindwa, wasobanuraga ihangana ryabaye mu cyumweru gishize. Abaturage bagaragaje urusaku bamwe bamuvugiriza induru.
Nkubito, mu ijambo rye, yababajije niba ari abaturage batumva kugera aho batera amabuye inzego z’ubuyobozi zirimo na Polisi.

Yagize ati “Meya wanyu aravuga mukiyamira? Byatubabaje kandi ni muva hano mwinenge. Ibintu mukoze hano tureba ntabwo dushaka ko bizongera kuba. Gutera amabuye Polisi ntabwo byemewe, muzatera n’abashyitsi baje batugendereye. Uziko muri indiscipline [Nta kinyabupfura mugira]. Muri abantu batumva?”
Mu bindi yabibukije nuko buri munyarwanda afite inshingano zo kurinda igihugu no kugiteza imbere, inzego z’umutekano zikaba zishinzwe kubacungira umutekano kugira ngo ibikorwa byabo bidahungabana.
Ati “Buriya ingabo z’igihugu zishinzwe kurinda abaturage cyane cyane kurinda umupaka w’igihugu kugira ngo abaturage bagire umutekano. Buri mu Nyarwanda uri mu gihugu na we afite inshingano yo kukirinda no ku giteza imbere.”

Amakuru avuga ko hari abantu bafunzwe baryozwa guteza imvururu.