Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyatangaje ko icyorezo cya Covid-19 cyongeye kugaragara mu Rwanda nyuma y’uko mu bihugu bitandukanye by’Isi hashize iminsi kiri kwiyongera.
Umuyobozi Mukuru wa RBC, Prof. Claude Mambo Muvunyi, yabwiye IGIHE ko nyuma yo kubona ko icyorezo cyongeye kugaragara mu bihugu bitandukanye, hakozwe isuzuma rigamije kureba uko byifashe mu gihugu.
Yavuze ko mu bipimo byafashwe bigera ku bihumbi 16, byagaragaye ko abantu bangana na 0,7% by’abo banduye Covid-19 ndetse ubu bari kwitabwaho.
Ati “Tukimara kubona ko habayeho ubwiyongere bw’abanduye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, twakoze isuzuma dusanga hari abantu banduye bagaragara.”
Yavuze ko u Rwanda rwiteguye gukomeza guhangana nayo ku buryo bidakwiye gukura umutima Abaturarwanda.
Ati “Nta kintu cyatera ubwoba gihari, kuko ababonetse ntabwo barembye ni ibintu bisanzwe by’ibicurane ariko na Covid-19 bari munsi ya 1%. Mu mpagararizi twari twafashe, twari twafashe izigera ku bihumbi 16000.”
Hashize iminsi hari ubwiyongere bwa Covid-19 mu bihugu birimo u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ubu bwoko bushya bwiswe NB.1.8.1, ubu bubarirwa ku rugero rwa 10% by’ubwandu bwose ku Isi, kandi bwamaze kuboneka muri Irlande y’Amajyarugu na Pays de Galles.
Nubwo bitaragaraga ko iyi virusi nshya ifite ibimenyetso bikabije kurusha ibisanzwe, inzobere zivuga ko ishobora kwinjira mu turemangingo byihuse.
OMS ivuga ko Covid-19 ikomeje kwihinduranya guhera muri Mutarama na Gicurasi. Ubwoko buriho muri iki gihe bivugwa ko aribwo bwihuta cyane mu gusakara mu bantu.