Date:

Share:

Umunyarwandakazi yahamijwe kugerageza kwiba Banki hafi miliyoni 300

Related Articles

Urukiko rwo muri Uganda kuwa Mbere rwakatiye Umunyarwandakazi witwa Mbabazi Elizabeth igifungo cy’amezi atandatu nyuma yo kumuhamya kugira uruhare mu mugambi wo kwiba amafaranga arenga Frw miliyoni 280 muri Stanbic Bank.

Uyu mugambi wari ugamije kwibasira ishami ry’iyi banki riri mu nyubako ya Acacia Mall i Kampala ariko uza gutahurwa hakiri kare mbere y’uko amafaranga abikuzwa.

Mbabazi yahamijwe ibyaha birimo gukoresha inyandiko mpimbano kwiyitirira undi muntu no kugerageza kwiba.

Urukiko rwagaragaje ko mu gukora ibyo byaha yakoresheje indangamuntu itari iye, yiyise Enid Kukunda, ashaka kubikuza amafaranga arenze ayo yari afite.

Mu rukiko yemeye icyaha anavuga ko yashutswe n’undi muntu witwa Flower Njawuzi wamwijeje ko azamuha amafaranga mu gihe umugambi wari kuba wagenze neza.

Yavuze ko atari azi ko inyandiko bakoreshaga ari impimbano kuko atazi gusoma neza.

Yemeye ko yari yemerewe guhabwa amashilingi miliyoni 10 iyo uwo mugambi uza kugerwaho.

Abandi bareganwa na we barimo Faridah Kobusingye, Flower Njawuzi na Joel Mucunguzi bo ntibemera ibyaha, kandi urubanza rwabo ruzakomeza kuburanishwa ku wa 13 Mata 2026.

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles