Date:

Share:

FARDC yatangiye guhiga bukware abarwanyi ba FDLR

Related Articles

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyatangiye ibitero byo kurimbura abarwanyi b’umutwe wa FDLR bari ku butaka bwabo.

Umugaba w’ingabo wungirije wa FARDC, Général Ychaligonza Jacques, yatangaje Cyumweru batangiye guhiga bukware aba FDLR ngo babasubize iwabo mu Rwanda.

Yabivuze ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege cya Bangboka cy’umujyi wa Kisangani mu ntara ya Tshopo yerekeza mu kigo cya gisirikare cya Bauma ahatangirijwe ibyo bikorwa.

Umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ugaruka mu masezerano y’amahoro ya Washington yasinywe hagati ya Perezida Paul Kagame na mugenzi we Félix Tshisekedi wa DR Congo mu Ukuboza 2025.

Leta ya Washington muri uku kwezi yahamagaje intumwa za Kigali na Kinshasa kuganira ku masezerano basinye kugeza ubu atarashyizwe mu bikorwa.

Ibinyamakuru muri DR Congo bisubiramo Général Ychaligonza agira ati “Ku neza cyangwa ku ngufu, bagomba gushyira intwaro hasi. Ntabwo dushaka kumeneka kw’amaraso…bagomba kwishyikiriza kugira ngo basubizwe mu gihugu cyabo, u Rwanda.”

Amakuru avuga ko batayo eshatu z’ingabo za FARD ziteguye gukora ibyo bikorwa byo guhiga abarwanyi ba FDLR.

Ychaligonza yongeyeho ko ari ‘operation’ irimo “gukurikirwa n’abantu bose, yewe n’umuryango mpuzamahanga.”

Ati “Ni ‘operation’ ikurikiranwe kugeza ubwo tubasubije iwabo.”

Si ubwa mbere ingabo za FADRC zinjiye mu gikorwa cyo guhiga no kugerageza gusubiza mu Rwanda abo mu mutwe wa FDLR.

UN, ibihugu bimwe by’iburengerazuba n’u Rwanda bashinja ingabo za FARDC gukorana n’inyeshyamba za FDLR zirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

U Rwanda narwo ruregwa gufasha umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa kandi wigaruriye ibice bimwe mu burasirazuba bwa Congo.

Impande zombi zihakana ibyo zishinjwa.

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles